Ni nde uzayobora u Rwanda nyuma ya 2017?

27/10/2011 09:11

Abantu benshi bahora bibaza uzayobora u Rwanda nyuma ya 2017. Mu nyandiko
mperutse gusanga mu bitangazamakuru, nasomye ko Paul Kagame aziyongeza imyaka
akazava ku buyobozi bw' u Rwanda, ariko abanje guhindura itegeko nshinga.
Ndetse kuri iyo nyandiko, bagaragaza uburyo PAul Kagame azasimburwa n' umuhungu we.

Ni nde wandika izi nyandiko, agamije iki?



Izi nyandiko zikunze kugaragaramo amagambo:"Amakuru ava ahantu hizewe, amakuru
dukesha inzego z' ubutasi za Kagame,..."nta handizituruka atari mu banyarwanda
batorotse ubutabera bw' u Rwanda cyane cyane Rudasingwa Theogene,                                                               Patrick Karegeya, Gahima Gerald na Kayumba Nyamwasa.

Ese baba bagamije iki?

Ikigamijwe n'abarwanya leta y' u Rwanda ni uko ibintu byose byahinduka
ubusa, byaba ibyakozwe, ibiri gukorwa n' ibiri mu biteganywa gukorwa, kuko
ibyo bikorwa byose ntibabibona nk' ibifitiye inyungu u Rwanda n' abarutuye, ahubwo
byose babibona mu nyungu za Paul Kagame.

Paul Kagame se we bamuhora iki?

Igitera ibi byose ni igitsure kitagira umupaka Paul Kagame agira. Benshi mu bamurwanya, cyane abagize
uruhare mu kubohora u Rwanda bagiye batezuka ku mugambi bari bafite, bamwe bariba, abandi
ruswa zirabokama, abandi barenganya abaturage, abandi bahinduriwe imirimo hagamijwe kubarwazarwaza.

Ibyo byose ariko bigaruka kuri wa mugani uzwi cyane uvuga ko akabaye icwende katoga ngo n' iyo                       koze ntigacya n' iyo gacyeye karanuka. Uyu mugani nywuhisemo kuko amateka y' aba bagabo bose arimo ibikorwa bidatandkanye cyane n' ibyo bagiye baregwa, aho bitandukaniye ni uko bamaze kugera mu buyobozi, bagiye babikora batikanga ikintu na kimwe, ubundi bagatera ubwoba abantu bitwaje imyanya bari bafite.


Hakurikijwe amategeko y' ubutabera, byaje kugaragara neza ko aba bantu bose bagiye bahamwa
n' ibyaha bitandukanye, n' ubwo bari bose biketse amabinga bagahunga igihugu. Izi ni zimwe
mu mpamvu zatuma bicara bagashakira impamvu aho zitari, abandi bagahimbira ibyaha
Paul Kagame, kabone n' ibyo twese tuzi neza ko bigikorerwa iperereza.

Ubu buryo bwo kwigira abere no gushaka kugaragara nk' inyangamugayo kwa benshi mu
bahoze ari abanyapolitiki, kugaragaa neza
ko aribo bashaka kuyobora U Rwanda.

Ese abajuru, n'abamunzwe na Ruswa nibo bayobora abanyarwanda? Abatarabikurikiye neza, bazasoma
ibyo Rwigema Celestin yatangarije abanyamakuru, hari umwe mu bahora bavuga banigisha urwango, waba
yaramuhimbiraga za disiye zo kumufungisha. Uwo ni uwitwa Gahima Gerald. Ese birakwiye ko abajura n' abamunzwe
na Ruswa, bakanatoroka ubutabera bahabwa agaciro nk'inyangamugayo?

Banyarwanda basomyi gusesengura imvugo z' abantu ntibihagije, ariko no gukurikirana amateka
y' ibikorwa birakwiye kugira ngo dutegure ejo heza haza h' u Rwanda.

Ese Abanyarwanda bakeneye umuyobozi ki? 

Abanyarwanda ntibakeneye umuyobozi ujenjetse, cyangwa ubona ibipfa akabyihorere. Ukurikije ibikorwa bimaze kugerwaho mu myaka 11 Paul Kagame ayobora u Rwanda, usanga abanyarwanda  bageze kure  mu bikorwa bitandukanye by' iterambere haba mu burezi mu butabera mu buzima mu bukungu,.... Ibikorwa nk' ibi rero  bishobora gukomeza gutera imbere igihe abanyarwanda bazabasha guhitamo umuyobozi wakomereza ku murongo nk 'uwo Kagame agenderaho wo kwirinda amarangamutima n' itonesha mu kazi kareba inyungu rusange z' igihugu.

Vancouver, BC

Yves